Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’isuri, Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho Gahunda y’Igihugu Yihariye yo Kurwanya Isuri (National Program for Soil Erosion Control/NAPROSEC) aho buri muturage wese asabwa guca imirwanyasuri mu isambu ye iyo mirwanyasuri yaba ihari, agasabwa guhora ayisibura, ayitaho ndetse agateraho ubwatsi bufata neza iyo mirwanyasuri ndetse bukaba bwanaba ubwatsi bw’amatungo. Umuturage kandi agomba kumenya uko bakora ifumbire y’imborera kuko nayo ifasha kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro.